Urashobora kubona amakuru yawe bwite cyangwa ay’umuryango wawe y’inkingo ukoresheje Docket® niba ufite nimero ya telefone cyangwa aderesi ya email byemewe biri muri konti yawe ya leta muri IIS ya leta yawe. Izina ryawe, italiki y’amavuko, n’ibitsina byemewe muri Docket® bigomba kuba bihuye neza n’amakuru ya leta yawe.
Ese porogaramu ya Docket® ikwereka “Gusuzuma no kongera kugerageza”? Ntumenye nimero ya telefone cyangwa aderesi ya email biri muri konti? Ntabwo ushobora kubona PIN y’inkingo? Amakuru yawe cyangwa andi makuru ku buryo bagufataho bigaragara ko atariyo? Kora izi ntambwe ebyiri zoroshye:
Wahawe indi nkingo nshya? Kanda hasi ukoresheje urutoki kuri ecran ya Immunization Records nk’uko uvugurura urubuga nkoranyambaga cyangwa agasanduku ka email. Amakuru avuguruye azahita agaragara nyuma y’amasegonda atanu (5) umaze kuvugurura porogaramu. Niba inkingo uherutse gufata zibura, nyamuneka usabe umuforomo cyangwa farumasi kugutangira dose nshya muri konti y’inkingo ya leta yawe. Hanyuma, vugurura konti yawe. Icyitonderwa: birashoboka ko inkingo uheruka gufata zitamenyeshejwe neza leta. Reba amakuru ya leta munsi aha niba ukeneye ubufasha bwisumbuye.
Alaska Department of Health
Idaho Department of Health and Welfare
Maine Department of Health & Human Services
Minnesota Department of Health
New Jersey Department of Health
North Dakota Health & Human Services
Utah Department of Health
Wyoming Department of Health
Birashoboka ko amakuru yanditswe kabiri muri leta kubera kwibeshya. Reba aho usanga amakuru ya leta kugirango ubone ubufasha mu biro by’ubuzima mbere yo kongera kugerageza gushakisha.
Kurikirana amabwiriza akurikira kugirango usibe ubushakisha bushaje kandi utangize ubushakisha bushya bw’amakuru y’inkingo kuri wowe n’umuryango wawe.
Hitamo ikimenyetso cya plus (+) kiri hejuru-turumuke ku rupapuro rwa Immunizations Search History.
Yego, ariko iyi mikorere ntabwo iboneka muri buri leta. Ubu, Docket® ishyigikira SMART® Health card QR codes muri Alaska, Idaho, New Jersey, Utah, na Wyoming. Abatuye izi leta bafite nibura urushinge rumwe rwa COVID-19 bashobora kubona QR code isuzumwa kuri SMART Health Card Verifier app iboneka kuri iOS cyangwa Android.
Abatanga serivisi z’ubuzima rimwe na rimwe bifata igihe cy’iminsi myinshi kugirango bohereze amakuru muri leta. Ikibazo kiracyahari? Shyikirana n’umuforomo wawe cyangwa ibiro by’ubuzima bya leta kugirango wemeze ko inkingo nshya ziri muri konti yawe ya IIS ya leta yawe. Reba amakuru ya leta ari hejuru kugirango ubone andi makuru.
Docket® ikoresha code y’igenzura igizwe n’imibare itandatu (6) kugirango yemeze nimero ya telefone yawe muri porogaramu. Docket® ishobora kandi gusaba PIN y’inkingo igizwe n’imibare umunani (8) kugirango yemeze ko ari wowe koko kuri konti yawe ya leta yawe y’inkingo. Nyamuneka vugana n’ibiro by’ubuzima kugirango wemeze nimero ya telefone iba muri konti yawe ya IIS ya leta niba utabonye PIN ya Docket® y’inkingo.
Yego. Hitamo uburyo “Landline” kugirango wohereze robocall. Tuzahita tuguhamagara nyuma yo guhitamo ubu buryo. Nyamuneka jya hafi ya telefoni y’inzu ukoresha ubu buryo.
Sibyose. Docket® igarura amateka yawe y’inkingo n’icyerekezo gishingiye ku byatangajwe muri konti ya leta yawe y’inkingo. Inkingo zimwe-zimwe zishobora kutagaragara mu mateka no mu icyerekezo kubera impamvu zitandukanye. Urugero, inkingo “zitari zemewe” zishobora kutagaragara muri porogaramu. Byongeye kandi, ibisabwa kuri raporo za IIS bitandukana bitewe na leta.
Docket® ikoresha raporo z’amakuru ya serivisi z’ubuzima z’inkingo kugirango igufashe gukurikirana inkingo ziteganyijwe, zishobora kugera vuba cyangwa byarengeje igihe.
Natwe ntitubizi! Birashoboka ko ibiro by’ubuzima na muganga wawe bifite uburyo butandukanye bukoreshwa mu kugena igihe gikurikira ugomba guhabwa izindi nkingo.
Urashobora kubona kopiya ya PDF y’inkuru zawe zemewe z’inkingo ugahita uzisangiza ishuri, summer camp, cyangwa umukoresha. Hitamo ikimenyetso gisanzwe cyo gusangira kugirango wohereze ubutumwa bugufi, email, cyangwa ucape kopiya y’inkuru zemewe z’inkingo. Iyi bouton yerekana agakarito gafite akarrow kijya hejuru kagaragara iruhande rw’izina ryawe kuri ecran ya Immunization Records.
Sikigira ubu. Nyamuneka shaka ubufasha kuri muganga wawe cyangwa ibiro by’ubuzima.
Abatuye New Jersey bashobora kubona ibisubizo by’ikizamini cy’amaraso gupima kuribwa kw’icyuma (lead) kuri myHealthNJ.com. Iyi serivisi yerekana ibisubizo byavuye mu bizamini byategetswe na muganga w’umwana. Niba umwana wawe yarapimwe ariko ntubone igisubizo, birashoboka (a.) wahisemo kuva muri NJIIS, cyangwa (b.) umuganga w’umwana wawe ntiyatangaje igisubizo cy’ikizamini cya lead muri New Jersey Department of Health.
Immunization Status | Ibisobanuro |
---|---|
BYARENGEJE IGIHE/BYAGEJEJE IGIHE | Nyamuneka menya inama za muganga wawe. |
BYAGEJEJE IGIHE UBU | Nyamuneka menya inama za muganga wawe. |
KURI UBU | Uri ku gihe cyangwa nturagera ku gihe cy’inkingo zishingiye ku makuru ya IIS. |
BYARANGIYE | Nta kindi gikingira ukeneye cyo muri ubu bwoko hashingiwe ku makuru ya IIS. |
AMAKURU | Docket® nta makuru ya IIS y’icyerekezo ifite kuri iyi série y’inkingo. Nyamuneka menya inama za muganga wawe. |
Docket® ibara Imiterere y’Urukingo hashingiwe ku a.) n’inkingo zamenyeshejwe leta na b.) amakuru Docket® yakiriye avuye muri leta. Jya ubanza kugisha inama umukozi wizewe mu by’ubuzima mbere yo gufata indi nkingo nshya. Ntabwo imiterere zose z’amakuru y’inkingo ziboneka muri buri leta.
© 2024 Docket Health, Inc. All rights reserved.